HAKOZWE INAMA YA KOMITE MPUZABIKORWA Y'AKARERE

Kuri uyu wa gatatu mu Karere ka Nyarugenge hateranye inama ya Komite mpuzabikorwa y'Akarere, iyi nama iteganywa n'itegeko ikaba ihuza abayobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere.

abitabiriye iyi nama bakaba baganiriye

1. Ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Akarere

2.    Hatanzwe ikiganiro ku guhamya imiyoborere myiza, twimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa, umutekano n'imibereho myiza y'Umuturage


3.    Hapimwe indwara zitandura kubitabiriye iyi nama 


Muri iyi nteko hahembwe kandi Umurenge wa Kigali nkuwahize  indi mu bikorwa by’Ubumwe n'Ubudaheranwa,Imirenge ya Nyarugenge na Muhima yahembwe nk'iyahize indi muri gahunda yo gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ndetse n'Utugari 18 natwo twageze ku 100%.

abitabiriye iyi nama kandi bishimiye ikigereranyo ku ishusho y'Imiyoborere n'imitangire ya Servisi cy'umwaka wa 2022 kigaragaza ko Akarere ka Nyarugenge ari aka mbere mu Mujyi wa Kigali n'aka gatandatu ku rwego rw'Igihugu kavuye ku mwanya wa nyuma mu Mujyi wa Kigali n'uwa 28 ku rwego rw'Igihugu.

Back