HAKOZWE SIPORO KU BUFATANYE N’ABAGIZE JADF NYARUGENGE

Abagize inzego zitandukanye z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa gatanu tariki 22/03/2024 bifatanyije n’abagize ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere muri Siporo isanzwe ikorwa n’abakozi buri wa gatanu w’icyumweru aho bahagurukiye ku karere ka Nyarugenge mu Imbuga City Walk bagasoreza mu Biryogo (Car Free Zone) hazwi ngo mu Marangi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yashimiye abagize ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere (JADF) bitabiriye iyi siporo yahujwe n’ibikorwa byo gukomeza ubukangurambaga mu baturage mu kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana, kugira isuku no kwipimisha indwara zitandura. Yagaragaje ko n’ubwo Akarere ka Nyarugenge ari aka kabiri mu kugira umubare muto w’abana bagwingiye ariko bishoboka ko iki kibazo cyarandurwa burundu haherewe ku kwita kuri buri mugore utwite ndetse no gukomeza gukurikirana neza umwana yibarutse. Yibukije kandi abari aho ko gukurikirana neza gahunda y’iminsi igihumbi ari imwe mu ngamba zikozwe neza zatanga umusaruro

Iyi siporo kandi yakozwe hitegurwa kumurika ibikorwa by’abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere (JADF) rizatangira tariki 27 kugera tariki 29 Werurwe, bishimira uruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere n’iry’Igihugu muri rusange.

Back