HARI GUKORWA IBIZAMINI BYA LETA BY’AMASHURI YISUMBUYE 2024/2025
Mu mashuri yisumbuye yose yo mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga 2025, saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 AM) abanyeshuri batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (O’Level) n’icya kabiri (A’Level) cy’amashuri yisumbuye. Ni ibizamini bitegurwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA). Ibi bizamini bizamara iminsi icumi, kuva kuwa 9 kugeza kuwa 18 Nyakanga 2025
Mu cyiciro rusange (O-Level), Abakandida 4209 nibo biyandikishije, barimo abakobwa 2211 n’abahungu 1998 mu gihe mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level), Abakandida 1858 ari bo biyandikishije, barimo abakobwa 1151 n’abahungu 707. Mu mashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro (TVET) hiyandikishije abakandida 1426 barimo abakobwa 677 n’abahungu 749.
MINEDUC yatanze ubufasha bwihariye ku bakandida bafite ubumug bo mu cyiciro rusange n’abo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Ubu bufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe mu nyuguti za “Braille” no mu nyuguti nini, ibikoresho byifashishwa n’abantu bafite ubumuga, abakandida bafashijwe kwandika (scribes), ndetse bahabwa n’igihe cy’inyongera mu gukora ibizamini.
Ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2024/2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yasabye abana n’ababyeyi kugira uruhare mu migendekere myiza y’ibizamini. Yagize ati: "Ababyeyi barasabwa gufasha abana kugera ku ishuri ku gihe; Abanyeshuri bazafatirwa mu bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo cyangwa mu rugomo bazahanwa."
Abakoraga ibizamini mu mu bigo byose mu karere ka Nyarugenge baravuga ko biteguye neza kandi bizeye gutsinda.