HARI KWIGWA UBURYO HABAHO SACCO IMWE Y’AKARERE KA NYARUGENGE
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Werurwe 2022 mu Kigo cy'amahugurwa cy'Ibigo by'imari biciriritse n'amakoperative (RICEM) kiri ku Kabusunzu mu Murenge wa Nyakabanda hatangiye umwiherero w'iminsi ibiri wiga ku ndangacyerekezo ya SACCO imwe y'Akarere ( District Sacco's Business plan). Uyu mwiherero witabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, ba Perezida ba SACCO, abacungamutungo n'abakozi bashinzwe inguzanyo muri za SACCO. Hari kandi n’intumwa za BNR, MINECOFIN, RCA n'abandi bafatanyabikorwa.
Uyu mwiherero uzasesengura imiterere izaranga Sacco imwe y'Akarere mu bijyanye n’ubukungu, amategeko, imicungire, ikoranabuhanga ndetse n'ubugenzuzi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yashimiye ikipe yakurikiranye za SACCO kuva mu ntangiriro kugeza ubu abizeza ko intego yo gushyiraho SACCO imwe y’akarere izatuma tugera kuri banki nini (coooeratives bank) izatuma abanyamuryango ba SACCO bafite imishinga minini babasha guhabwa inguzanyo zikwiye. Yagize ati: “Kubaka ibigo binini by'imari bituma igihugu gitera imbere vuba kandi ubukene bukagabanuka kuko imirimo mishya ihangwa iriyongera”.