HASHYINGUWE IMIBIRI 114 Y’ABISHWE MURI JENOSIDE

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro kuri iki Cyumweru Tariki 26 Mata 2026 habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 114 yÁbishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Segiteri Burema, Komini Butamwa ubu akaba ari mu Murenge wa Mageragere,

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa Bwana Dusabimana Fulgence Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwa remezo yashimiye ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga bazira uko Imana yabaremye.

Yashimiye kandi abitabiriye igikorwa cyo guherekeza imibiri 114 y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu murenge wa Mageregere; asaba abaturage gukomeza kuba hafi abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi, kwirinda amagambo akomeretsa n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kwegera  urubyiruko mu kurwigisha ukuri ku byabaye no kujya bagira uruhare mu bikorwa byo kwibuka. 

Yasabye abitabiriye igikorwa cyo gushyingura gukomeza kugira ubumwe no komorana ibikomere bya Jenoside.

Back