HASOJWE ICYUMWERU CYAHARIWE SERIVISI Z’UBUTAKA MU KARERE KA NYARUGENGE

Mu rwego rwo gufasha abaturage b’Akarere ka Nyarugenge n’abandi bahafite Ubutaka hateguwe icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka kuva kuwa 26/02/2024 kugeza kuwa 01/03/2024 hagamijwe kwegereza abaturage izi serivisi no gukora ubukangurambaga ku micungire n’imikoreshereze inoze yabwo. Insanganyamatsiko y’iki cyumeru yagiraga iti: "Tumenye amakuru y’ubutaka, tubukoreshe icyo bwagenewe, twirinda ibihombo” Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka mu karere ka Nyarugenge cyaberaga muri Parking za Kigali Pele Stadium cyasojwe uyu munsi tariki ya 01 Werurwe 2024.  

Ms Nishimwe Marie Grace Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) akaba n’Umubitsi Mukuru w’Inyandikompamo z’ubutaka yasabye Abagize komite z'ubutaka kureba neza ko abiyandikisha ku butaka ari ubwabo koko cyane ko hari abafata ubutaka bwa Leta bakabwiyandikishaho. Yasabye abaturage gukomeza kugana abashinzwe ubutaka bagahabwa serivisi, yongeraho ko mu minsi iri imbere bazajya bisabira serivisi z'ubutaka bo ubwabo binyuze mu ikoranabuhanga. Yashimiye akarere ka Nyarugenge kuri iki gikorwa kakoze cyo kwegereza serivisi z'ubutaka abaturage.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza, Ms Urujeni Martine yavuze ko n'ubwo iki cyumweru gisoje ariko serivisi z'ubutaka zizakomeza gutangwa, asaba abaturage gukomeza kwandikisha ubutaka bwabo no gusaba izindi serivisi zijyanye nabwo. Yagize ati: " Ubutaka wabuturaho ukurikije ibyo igishushanyo mbonera cy'Umujyi giteganya, wabutangaho impano, wabugurisha wabutangaho ingwate muri banki n'ibindi. Yashimiye inzego zose zafashije akarere ka Nyarugenge muri iki cyumweru cyahari serivisi z'ubutaka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yavuze ko muri iki gikorwa abaturage basobanuriwe birambuye ibijyanye n’uburenganzira ku butaka bwabo, imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka hubahurizwa ibikubiye mu Gishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kandi banahabwa serivisi. Yanongeyeho ko abaturage basobanuriwe uko bifashisha ikoranabuhanga bakamenya amakuru y'ubutaka bwabo ndetse Abagize Komite z’ubutaka bemejwe n’Inama Njyanama n’abagize Komite za site z’imidugudu basobanurirwa uruhare rwabo mu kwihutisha serivisi z'ubutaka.

Imikoreshereze n’imicungire by’ubutaka biteganwa mu Gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali aho dusanga ubutaka bugenewe Ubuhinzi, Inganda, Ubucuruzi, Ubukerarugendo, gutura, ibikorwa remezo, iyobokamana, imyidagaduro n’ibindi.

Umuturage acunga neza ubutaka bwe akanabugiraho uburenganzira igihe ubutaka bumubaruyeho akaba ari naho yemerewe kububyaza umusaruro

Ibyakozwe

Muri rusange hakozwe ubukangurambaga kuri serivisi z’ubutaka, abaturage basobanurirwa uburenganzira babufiteho no gukoresha imikoreshereze yabwo yubahirije amategeko, hagamijwe kuzimwegereza no kuzimusobanurira byimbitse kuko zimugiraho ingaruka igihe zikoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’ibisabwa. Muri rusange akozwe ibikorwa bikurikira:

  • Gutanga inama no gukemura ibibazo bizaba byagaragajwe bishingiye ku butaka
  • Gusobanurirwa amategeko afitanye isano n’ubutaka
  • Gutanga amakuru yerekeye imikoreshereze n’imicungire by’ubutaka
  • Gutanga serivisi zitandukanye z’ubutaka
  • Gufasha abaturage gukora ihererekanya ry’ubutaka
  • Kwandikwaho ubutaka
  • Gupimisha ubutaka
  • Amategeko agenga ubutaka
  • Umusoro ku butaka
  • Gukora ibyangomba no kwereka abaturage uko bikoreshewa
  • Gusobanurira abaturage imikoreshereze y’icyangombwa cy’ikoranabuhanga
Back