HASOJWE ICYUMWERU CY’ICYUNAMO KU RWEGO RW’AKARERE KA NYARUGENGE

Gusoza Icyumweru cy'Icyunamo mu karere ka Nyarugenge byabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Ruliba ku mugezi wa Nyabarongo, umurenge wa Kigali kuri uyu wa 13 Mata 2023.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Urujeni Martine warumushyitsi mukuru, yavuze ko kwibuka bidufasha kujya mbere ariko dusubiza amaso inyuma tukibuka  n’inzira y’Umusaraba Abatutsi baciyemo kugeza Inkotanyi zibohoje iki gihugu. Yagize ati: “mfite icyizere ko nta mututsi uzongera kurohwa muri Nyabarongo kuko Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bufite intego ko ibi bitazongera ukundi, ndashimira Inkotanyi zitanze zigahashya umwanzi". Yakanguriye urubyiruko kwirinda amayeri y’ababashora muri politiki mbi z’amacakubiri, asaba abayeyi kwirinda kuyobya urubyiruko bakabigisha amateka batayagoreka. Yasabye Abarokotse gukoresha neza amahirwe bahawe n’Igihugu bakiteza imbere bagateza n’igihugu cyabo imbere

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yasabye abafunguwe barangije ibihano byabo kugira umutima wo gusaba imbabazi no koroherana n’Abacitse ku icumu bakabana mu mahoro. Yashimiye imiryango ishingiye ku myemerere ku ruhare rwayo mu kubanisha Abanyarwanda babafasha kwiyunga

Mu kiganiro cye, Ambassador Sheikh Abdul Karim Harerimana yavuze ko uyu musozi uri kuri Nyabarongo wari wariswe Ruzirabatutsi kubera Abatutsi bahiciwe. Yagarutse kuri bariyeri yabaga kuri Ruliba ayihuza n'amateka y'ubuyobozi bubi bwakomeje gutoteza Abatutsi kugeza kuri Jenoside

Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyarugenge Bwana Rukemampunzi Jean Claude yashimiye Leta kuri gahunda yashyizeho zo gufasha mu iterambere ry’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwe, Mukamana Athanasie warufite imyaka 15 muri Jenoside yavuze ko Interahamwe zamuhambiranyije n’undi mudamu babajugunya mu ruzi rwa Nyabarongo ku bw’amahirwe mugenziwe yari azi koga. Bavuyemo bajya kwihisha mu rugo rw’umusaza ariko arabirukana abaziza kuba Abatutsi. Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside bakabasha kongera kuba mu gihugu kibakunda aho badahigwa bukware

Back