HASOJWE URUGERERO INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 10
Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023, mu Mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge kimwe n’ahandi hose mu Gihugu hasojwe Urugerero Inkomezabigwi icyiciro cya 10.
Uru rugerero rwasojwe rukaba rwaratangijwe ku 14 Ugushyingo 2022 aho intore zamaze iminsi 103 zikora ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’Abanyarwanda ndetse no gukomeza kubasobanurira gahunda za Leta.
Ku rwego rw’Akarere, gusoza urugerero byabereye mu Murenge wa Kimisagara, umurenge byagaragaye ko ubwitabire bw’intore ku rugerero bahize indi Mirenge zigakora Ibikorwa birimo kubakira abatishoboye, kubaka ubwiherero, imirima y’igikoni, gutera ibiti, gufasha mu bukangurambaga kuri gahunda za Leta n’ibindi. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy, Abagize inzego z’umutekano n’abandi,
Mu Ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yashimiye urubyiruko ku bikorwa byiza bakoze anabasaba ko ibyo bize bizakomeza kubaranga aho bazajya hose. Yabasabye gukomeza kurangwa n'Ubumwe nk'uko Umutoza w'Ikirenga abibasaba. Yakanguriye urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu guhangana n'abashaka gusenya ibyo Igihugu cyagezeho nk'uko bikubiye mu ndirimbo yabo yagiraga iti: "Ibyo u Rwanda Rwagezeho Ntawabisenya ndeba" asoza abibutsa kwitandukanya n'imico mibi iva hanze y'igihugu
Bimwe mu bikorwa byakozwe byakozwe n’intore mu Karere
Intore zagize uruhare mu kubaka Akagari ka Ruliba, gusana inzu z’abatishiboye, kubaka ubwiherero bugera kuri 20, kubaka ubwogero bugera kuri 11, Kubaka imirima y’igikoni mu Midugudu hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira ndetse no gukurikirana abana bari mu gikoni cy’Umudugudu harwanywa imirire mibi, hatewe ibiti 17680 n’ubusitani. Hakozwe kandi Ibikorwa byo gusubiza abana mu mashuri aho bagaruye abagera kuri 37, gukusanya imibare nkenerwa/ibarura ry’abaturage bakoresha Gaz, Ubukangurambaga kuri MUSA na Ejo heza, Ubukangurambaga bw’Isuku n’isukura, Intore zatojwe ikoranabuhanga ku bufatanye RISA ndetse uru rubyiruko rw’Intore rwatojwe gutanga servisi mu Tugari 47 (intore Gitifu) tugize Akarere ka Nyarugenge.