HASUWE IBIKORWA BY’UBUHINZI MU MURENGE WA KIGALI

Mu Murenge wa Kigali, uyu munsi Tariki ya 12 Ugushyingo 2025 Abashinzwe Ubuhinzi ku Karere no mu Murenge wa Kigali basuye ibikorwa by'Ubuhinzi biri mu Kagari ka Mwendo harebwa uko igihembwe cy'ihinga 2026 A gihagaze. Muri rusange hasuwe imirima ihinzemo ibihingwa bikurikira:

  • Imboga
  • Ibigori
  • Umuceri

Abashinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Nyarugenge ndetse no mu Murenge wa Kigali bagenzuye ibi bikurikira:

  • Kureba ko abahinzi bahingiye ku gihe kandi ko bakoresheje inyongeramusaruro zose
  • Ibikorwa byo kurwanya uburwayi bunyuranye bufata imyaka cyane cyane Nkongwa idasanzwe yibasiye ibigori muri kariya gace muri iki gihe
  • Abahinzi bakanguriwe gutera imiti irwanya ibyonnyi (Nkongwa idasanzwe) no kubagarira kugihe
  • Abahinzi bongeye kwibutswa gukoresha inyongeramusaruro zikwiye kandi kugihe.
  • Abahinzi bibukijwe gufata neza umusaruro cyane cyane (abari gusarura umuceri)
Back