HATANGIJWE AMAHURIRO YO KURWANYA IBYAHA MU MASHURI(ANTI-CRIME CLUBS)

Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 12 Gicurasi 2021 mu Murenge wa Gitega habereye igikorwa cyo gutangiza Anti-crime club mu bigo by’amashuri.

Iki gikorwa cyakorewe mu bigo by’amashuri bibiri GS Cyahafi  hari abanyeshyuri 1868 na EP Gitega hari abanyeshuri 1380.

Mu biganiro byatanzwe muri iki gikorwa abanyeshuri bongeye gukangurirwa kugira umuhate mu kwiga no kwirinda zindi ngeso mbi zababuza amahirwe bahawe n’Igihugu mu kwiga aho banigira Ubuntu.

Bibukijwe ko ubumenyi bazakura mu ishuri buzabafasha mu buzima bwabo buri imbere ndetse bugafasha n’Igihugu muri rusange mu bikorwa bitandukanye bazikorera cg bazakorera Igihugu kuko muribo ariho hazavamo Abayobozi b’igihugu,  abashinzwe umutekano n’ indi mirimo itandukanye.

Nkuko bigaragazwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa  w’Akarere Bwana NGABONZIZA Emmy iki gikorwa kigamije kongera kubyutsa izi club zo kurwanya ibyaha mu bigo by’amashuri usanga zari zaragiyeho ariko ntizikore ndetse no gushinga izindi cyane ko mu bigo byinshi zitari zihari yagaragaje ko izi club zizafasha mu bikorwa bitandukanye birimo

Kumenya hakiri kare abana bataye ishuri cg abafite ibibazo byatuma barita bagakurikiranwa hakiri kare, Kugira uruhare mu kubungabunga umutekano hatangwa makuru kubyawuhungabanya byose, kurwanya ibiyobyabwenge hagaragazwa aho babibona ndetse na bagenzi babo baba babikoresha cg babicuruza kuko byagiye bigaragara cyane ko muri iki gihe hari urubyiruko rukiri rutoya rushukwa n’abakuru ugasanga barazana ibiyobyabwenge ku ishuri mu buryo bwo kubicuruza ndetse bamwe muribo ugasanga banabikoresha kandi bikaba bigira ingaruka zikomeye ku myigire yabo ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange 

Umuyobozi Nshingwabikorwa akaba yongeye kandi gusaba ababyeyi gufatanya n’Ubuyobozi ndetse n’abarimu mu burere bw’abana babo umwana ntatererwe mwarimu gusa.

Iki gikorwa cyatangijwe kikaba zizakomeza mu mashuri yose ari mu Karere ka Nyarugenge
 

Back