HATANGIJWE ICYIKIRO CYA 2 CY’IGIKORWA CYO GUKINGIRA IMBASA

Mu rwego rwo gukumira  icyorezo kidasanzwe cy’Imbasa cyagaragaye  muri bimwe mu bihugu duhana imbibi kuva uyu munsi tariki ya 11 kugeza tariki ya 15 Nzeri 2023, hatangiye igikorwa cyo gukingira abana bose kuva k'ukivuka kugeza ku mwana ufite imyaka 7.

Mu karere ka Nyarugenge iki gikorwa kikaba cyatangiriye mu murenge wa Nyarugenge akagari ka Biryogo aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Ngabonziza Emmy ari kumwe n’Intumwa ya RBC bifatanyije n’Abajyanama b’Ubuzima n’abandi bari muri iki gikorwa. Hirya no hino mu mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge uko ari 10 naho iki gikorwa cyatangiye gukorwa.  

Bwana Ngabonziza Emmy yashimiye abajyanama b'ubuzima imbaraga n'agaciro bahaye iki gikorwa cyo gukingira imbasa mu cyikiro cya mbere abasaba gukomeza gukorana umwete kugira ngo n'Icyikiro cya 2 kizarangire neza.

Iki gikorwa gifite insanganyanatsiko igira iti: “Kingiza umwana wawe Imbasa Agire Ubuzima Bwiza” kirimo gukorwa n’Abajyanama b’Ubuzima babihuguriwe aho buri mwana ahabwa ibitonyanga 2 mu kanwa. Uru rukingo rumwongerera amahirwe yo kutandura Icyorezo cy’Imbasa. Imbasa ni indwara yibasira ingingo z’umubiri nk’amaguru n’amaboko, ariko ikanangiza imyakura ku buryo yateza ibibazo byaviramo urupfu ku uyirwaye.

Back