HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE UBUZIMA BW’UMWANA

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare mu Karere ka Nyarugenge nk’ahandi mu Gihugu hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita  Ubuzima bw’Umwana  
Iki gikorwa cyatangiye uyu munsi kizasozwa  ya 7/3/2021

Muri iyi gahunda ireba abana bafite  kuva kumezi 12 kugera  ku myaka  15 hakaba hazatangwa  ibinini by'inzoka, Ongera na vitamine A no gupima abana imikurire 

Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyatangijwe n’umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Madamu NSHUTIRAGUMA Esperance kibera mu  mu Murenge wa Rwezamenyo Akagari ka RwezamenyoI, mu mudugudu w'Intwali
Muri uyu mudugudu abana 104 nibo harebwa n'iyi gahunda, naho mu Murenge wose muri rusange iyi gahunda ikaba igomba kugera kubana  3838.

Hatangizwa iki gikorwa binajyanye na gahunda yo kwirinda COVID19 abajyanama b'ubuzima bakaba bagenda urugo kurugo nyuma y’ itangira ry’amashuri abana bakaba bazanasangwa kubigo by’amashuri.

Back