HATANGIJWE ICYUMWERU CYO KWITA KU BUZIMA BW’UMUBYEYI N’UMWANA

Mu murenge wa Kanyinya kuri uyu wa 03 Kamena 2024 hatangirijwe Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’Umubyeyi n’Umwana ku nsanganyamatsiko igira iti : “Hehe n’Igwingira ry’Umwana”. Atangiza ku mugaragaro iki cyumweru, Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu karere ka Nyarugenge Madamu Murebwayire Betty yasabye abaturage gukomeza kwita ku isuku n’Isukura, gutegurira abana indyo yuzuye bahereye ku biribwa biboneka aho batuye bityo igwingira ry’Abana rikarandurwa burundu mu karere ka Nyarugenge.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abajyanama b’Ubuzima, Abayobozi b’Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima, abakora mu nzego z’ubuzima, abayobozi banyuranye n’imbaga y’abaturage.

Ubutumwa bwahatangiwe bwibanze ku ngingo zikurikira:

-           Kwipimisha inda ku bagore batwite

-           Kuboneza urubyaro

-           Kwita ku mirire myiza y’umwana mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe

-           Uruhare rw’abagabo mu gukurikirana imikurire y’abana

-           Kwita ku isuku

-           Gukingiza abana inkingo zose bakeneye

-           Kwitabira ingo mbonezamikurire

Ibikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru kuva tariki 03 kugeza tariki 07 Kamena 2024 harimo:

  • Gukingira abana batahawe inkigo zose uko biba biteganyijwe( akivuka kugeza ku mezi 59)
  • Gukingira abana bose urukingo rw'iseru( kuva kumezi 9 kugeza ku myaka 6)
  • Gutanga vitamine A kuva kumezi 6 kugeza ku mezi 59
  • Gutanga ibinini by'inzoka kuva ku mezi 12 kugeza ku myaka 15
  • Gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro
  • Gusuzuma imikurire y’abana ( kuva kumezi 12 kugeza ku mezi 59)
  • Gutanga “Ongera” ku bana bafite amezi 12 kugeza ku mezi 23.
  • Ibikorwa by’isuku n’isukura mu ngo no mu mashuri
Back