HATANGIJWE IGIHEMBWE CY’IHINGA 2023 B MU KARERE KA NYARUGENGE
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 yifatanyije n'abatuye Umurenge wa Kanyinya akagari ka Taba umudugudu wa Ngendo aho yatangije igihembwe cy'Ihinga 2023 B ku buso bwa hegitari 3 ahatewe imbuto nziza y'ibishyimbo.
Mu butumwa yahaye abaturage, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’akarere yabasabye gutangira imirimo y'ihinga hakiri kare cyane ko Iteganyagihe rigaragaza ko imvura ishobora kuzagenda vuba. Yanabagiriye inama yo gukomeza gukoresha inyongeramusaruro ndetse bakanashyira ibihingwa byabo mu bwishingizi. Yanabasabye gukomeza kurwanya isuri, kuhira imyaka aho bishoboka no kwita ku bijyanye n'ubworozi cyane ko amatungo nayo abaha ifumbire y’imborera.
Akarere ka Nyarugenge gafite ibice binini bikorerwamo Ubuhinzi, uretse Umurenge wa Kanyinya ahandi hakorerwa ubuhinzi ni mu mirenge ya Mageragere, Kigali ndetse n’igice gito cy’Umurenge wa Nyamirambo.