HATANGIJWE IGIHEMBWE CY’IHINGA 2023A

Igikorwa cyo gutangiza Igihembwe cy’Ihinga 2023 A cyabereye kuri Site y’Akagugu, Akagali ka Mwendo, Umurenge wa Kigali mu nkuka z'igishanga cya Ruliba ahatewe imbuto y'ibigori ku butaka bufite ubuso bwa Ha 2.5. Ighembwe cy’Ihinga 2023A  gihera muri Nzeri 2022 kikageza muri Mutarama 2023. Mu gutangiza icyo gikorwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance ari kumwe n’Intumwa ya RAB basabye abaturage ibi bikurikira: 

Ibyasabwe mu bijyanye n’Ubuhinzi:

  • Guhinga no gutegura ubutaka bwose
  • Kwiyandikisha muri Smart Nkunganire kugira ngo babashe kugura inyongeramusaruro zunganiwe
  • Gukoresha Inyongeramusaruro (ifumbire n'imbuto)
  • Imbuto y'ibigori ituburirwa mu Rwanda (RHM 1407 na RHM 1409)
  •  Ifumbire y'imborera
  • Ifumbire mvaruganda: DAP, UREA, NPK
  • Kwitabira Gahunda yo kuhira ku buso buto (SSIT) aho bahabwa ibikoresho byo kuhira ku giciro kiriho Nkunganire ya Leta
  •  Kwitabira gahunda yo Kurwanya isuri by'umwihariko
  • Gucukura no gusazura imirwanyasuri
  • Gutera ibyatsi ku mirwanyasuri
  • Gutera ibiti bivangwa n'imyaka

Ibyasabwe mu bijyanye n’Ubworozi:

Abaturage borojwe muri Gahunda ya GIRINKA MUNYARWANDA bashishikarijwe:

 • Kwitura bagenzi babo               

• Kwirinda ibikorwa byo kugurisha inka bahawe               

• Kwitabira Gahunda yo Gukingiza amatungo indwara zitandukanye       

• Kwirinda Indwara y'ubutaka (BQ)         

• Kwirinda Indwara y'igifuruto (LSD)

• Kwirinda Indwara y'amakore (Brucellosis)        

• Kwirinda Ibisazi bw'imbwa n'injangwe (Rabies)

• Kwirinda  Indwara y'Ubuganga (Rift Valley Fever)         

Back