HATANGIJWE INGAMBA ZO KURWANYA IGWINGIRA RY’ABANA

Kuri uyu wa 16 werurwe 2022 Akarere ka Nyarugenge katangije ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira ry'abana buzamara imyaka 2. Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Mageragere, akagari ka Mataba. Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: "Twubake igihugu, turwanya igwingira mu miryango, tugira Umudugudu uzira Igwingira

Mu ijambo rye, Bwana Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge yasabye ko kurwanya igwingira ry'abana bitangirira  kurwego rw'isibo, asaba komite z'imidugudu kwegera abaturage bagafatanya mu kurwanya imirire mibi ndetse asaba ko hakumirwa  icyo aricyo cyose cyaba imbarutso yo guteza igwingira ry'abana harimo amakimbirane yo mungo no kutaboneza urubyaro .

Sibyo gusa kuko muri uwo muhango abana bagaburiwe indyo yuzuye   ndetse abana bapimwe ibiro mu rwego rwo kugaragaza ko umwana iyo agaburiwe indyo yuzuye ibiro bye byiyongera neza bikamurinda igwingira .

Bwana Ngabonziza Emmy yongeyeho ko mu myaka ibiri iri imbere guhera kuri uyu wa 16 Werurwe 2022, Abajyanama b’ubuzima bagiye kujya bakurikirana abana bose buri munsi muri buri rugo no mu marerero, ku buryo mu myaka ibiri iri imbere ikibazo cy’igwingira cyazaba cyacitse burundu.

Ubushakashatsi RDHS bwakozwe na NISR ku bufatanye na Minsiteri y’ubuzima bwagaragaje ko mu karere ka Nyarugenge igwingira rihagaze kuri 27,9% ku bana bari munsi y’imyaka 5. Biteganyijwe ko nyuma y’ubu bukangurambaga icyo gipimo kizagabanuka ku buryo bugaragara

Back