HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BUGAMIJE KURWANYA UBUZEREREZI MU BANA
Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Nyarugenge mu Mirenge ya Nyamirambo na Kigali hatangirijwe ubukangumbaga mu kurwanya ubuzererezi mu bana, ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwanjye nawe mu guca Ubuzererezi mu bana b’u Rwanda” bukaba buteganyijwe kuzageza kuwa 20 Ukwakira 2021.
nkuko bigaragazwa n'ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igorora muco ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, guhera kuwa 20 Gicurasi, 2020 ,Abana 3096 bamaze gukurwa mu buzererezi basubizwa mu miryango yabo, muri bo abagera ku 2641(85.3%) baracyari mu muryango bigaragara ko baretse ubuzererezi ; naho 232 (7.4%) bataha mu muryango ariko bakirirwa mu buzererezi, abandi o 223 (7.3%) basubiye mu buzererezi ntibagitaha mu muryango.
Nkuko byagarutseho n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igorora muco Bwana Mufulukye Fred ubu bukangurambaga bugamije kugeza ku babyeyi/abarezi, abana, abayobozi b’Inzego z’Ibanze, Inshuti z’Umuryango, imiryango ishingiye ku myemerere, imiryango itegamiye kuri Leta n’abagize Umuryango mugari ubutumwa bujyanye no kurwanya ubuzererezi mu bana no kugaragaza uruhare rwa buri wese mu gukumira no gukemura ikibazo cy’abana bari mu buzererezi ;Kwibutsa amategeko arengera abana n’ibihano biteganyijwe bihabwa umubyeyi utita ku nshingano zo kurera umwana we n’undi uwo ari we wese ukora ibikorwa bishora abana mu buzererezi cyangwa agakoresha abana imirimo mibi ; Gukurikirana abana bakuwe mu buzererezi bagahuzwa n’imiryango hagamijwe kumenya niba impamvu zabateye kubujyamo zarabonewe umuti ndetse no kumenya niba bakiri mu muryango kandi barakomeje kwiga no Gusobanura no gutangiza gahunda y’Igororamuco rikorewe mu muryango.