Mu nteko z'abaturage zabaye Tariki 30 Nzeri 2025 mu Karere ka Nyarugenge Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis yatangije gahunda y'ibikorwa by'ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa, asaba abaturage kuzitabira ibikorwa biteganyijwe mu midugudu igize Akarere. Insanganyamatsiko y’uku kwezi iragira iti: “Twimakaze Ubumwe n’ubudaheranwa”.
BIMWE MURI IBYO BIKORWA HARIMO:
- Gushyira imbere Ubunyarwanda n'inyungu z'Abanyarwanda bose mbere yo kwibonamo amoko, amasano, idini, akarere, igitsina n'ibindi;
- Kugira icyerekezo kimwe no gusenyera umugozi umwe ngo icyo cyerekezo kizagerweho;
- Kurwanya amacakubiri, ivangura, ihezwa n'ibisa na byo;
- Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi;
- Guharanira kuba mu Gihugu kigendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu;
- Komorana ibikomere no kurema icyizere hagati y'Abanyarwanda bishingiye ku kwicuza, gusaba imbabazi no kuzitanga, kuvuga ukuri no kubaka icyizere cy'ejo hazaza;
INTEGO Z’UKWEZI KWAHARIWE KUZIRIKANA UBUMWE N’UBUDAHERANWA BW’ABANYARWANDA
- Gukangurira Abanyarwanda bose gushyigikira ubumwe bwabo, kwiyumva nk'Umunyarwanda mbere y'ibindi byose, kubana nta rwicyekwe no gushyira inyungu rusange n'iz'lgihugu imbere y'inyungu bwite.
- Gukangurira Abanyarwanda gukomeza guteza imbere Ubumwe bwabo;
- Gusesengura ibikibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda no gufata ingamba zo guhangana na byo;
- Gukangurira urubyiruko kumenya amateka, kwirinda amacakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo;
- Gusigasira ibyagezweho mu guteza imbere ubumwen'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda
- Kumenya inzitizi zibangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda baba muri Diaspora no gufata ingamba zo guhangana na zo.