HATANGIJWE UKWEZI KWAHARIWE UBUKORERABUSHAKE MU RUBYIRUKO
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2024, mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kigali, habaye umuganda wo gutangiza ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge Ukwezi kwahariwe ubukorerabushake mu rubyiruko, muri uwo muganda urubyiruko rwasabwe gusigasira ibyagezweho no kurushaho kwitabira umurimo.
Mu gutangiza ukwezi k’ubukorerabushake, urubyiruko rw’abakorerabushake rumenyerewe ku izina rya ‘Youth Volunteers in community policing RYVCP’ rwifatanyije n’abayobozi batandukanye ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano barimo nk’urubyiruko ruhagarariye abandi mu nzego zitandukanye, mu muganda aho bateye ibiti banategura indyo yuzuye mu kwirinda ingwingira ry’abana.
Umunyamabanga w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, Eric Bayisenge yagize ati: “Uku ni ukwezi twe twiyemeje nk’urubyiruko rw’abakorerabuke gukora bidasanzwe tugakora byinshi mu gihe gito, dukoresheje amaboko n’imbaraga zacu gusa kandi bigatanga umusaruru , ukwakira ni ukwezi ko gukunda igihugu, iyo tuvuze gukunda igihugu ntabwo ari ukwicara gusa ahubwo bigomba kujyana n’ibikorwa byiza nk’ibi uyu munsi nwakoze. Umujyi wa Kigali ni isuku, umutekano Umujyi utoshye ibi byose nitwe tugomba kubyitaho .”
Umuyobozi Nshigwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis yifatanyije n’urubyiruko muri uyu muganda, abasaba gusigasira isuku hakumirwa indwara z’ibyorezo ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana kandi bakarushaho gukunda umurimo. Yagize ati: “Mwahisemo neza, abantu bose babaye abakorerabushake intego twihaye nk’igihugu twayigeraho mu gihe gito, mufite inshingano zo guha urugero abana bakiri bato bakatwigiraho, mwateye ibiti ariko twishima cyane iyo turi gusarura kuruta kubiba, ibyo mwakoze nimwe mukwiye no kubirinda”. Yasoje agira ati: “Dufite ikibazo cy’isuku reba uko mungana gutya buri wese aho anyura agiye amenya ko hasukuye mu gihe gito byaba byatunganye, nimwe mufite gushishikariza ababyeyi gutegura indyo yuzuye, mugashishikariza buri wese kugira mituweli ndetse no kwizigama muri Ejo Heza tukagira igihugu gitekanye ariko gifite n’abaturage bafite ejo hazaza heza”
Ukwezi k’ubukorerabushake kwatangijwe ku itariki ya 05 Ukwakira, kukaba kuzasozwa ku wa 30 Ukwakira, gufite insanganyamatsiko igira iti :” Youth Volunteers: Ntakudohoka mu bikorwa bishyira umuturage ku isonga.”