HATANGIJWE UMUSHINGA WO GUFASHA MU BY’AMATEGEKO ABATURAGE BATISHOBOYE NTA KIGUZI
Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Bwana Emmy Ngabonziza kuri uyu wa 14/9/2022 yitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga wo gufasha mu by’amategeko abaturage batishoboye nta kiguzi. Ni umushinga uzamara imyaka 3 n’amezi 10 ukaba uzakorera mu mirenge yose y’akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’umuryango ARDHO n’izindi nzego zifite aho zihurira n’amategeko harimo RIB na Polisi y’Igihugu.
Bwana Emmy Ngabonziza yagize ati:”Ubu tugize amahirwe, twari dufite MAJ isanzwe ifasha mu by’amategeko abaturage batishoboye none hiyongereyeho na ARDHO. Mbonereho gukangurira abaturage kubagana cyane ya miryango ibana mu makimbirane n’abafitanye amakimbirane y’amasambu baze barabona ubufasha nta kiguzi”
Bwana Jonas Munyagasiza umuhuzabikorwa wa ARDHO yavuze ko iyi nama yahurije hamwe inzego zinyuranye, zirimo Polisi,RIB, Sosiyeti Sivile, abavoka, Inzego z’ibanze, ndetse n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa hagamijwe kwigira hamwe uko abaturage bamenya amategeko bigafasha kugabanya imanza. Yagize ati: ”Uyu mushinga witwa “Pro-Bon Legal aid Project “, tuje gufasha abaturage tugamije kwimakaza ihame ry’amahoro”.Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzamara Imyaka itatu, aho bafite intego byibura yo gufasha abaturage basaga ibumbi cumi na bine magana ane (14,400) mu karere ka Nyarugenge. Yashoje agira ati:”Duhereye I Kigali kuko niho hagaragara ibyaha byinshi, tuzajya muri za gereza kuko tubafasha gukora imyanzuro y’inkiko n’ahandi mu nteko z’abaturage tuzajya tujyayo kubahugura”.