HATANGIRIJWE GAHUNDA Y’IMINSI 16 YO KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA
Mu murenge wa Kanyinya niho hatangirijwe gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuri uyu wa wa 26/11/2024 ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twubake Umuryango uzira Ihohotera"
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Inzego zinyuranye mu karere ka Nyarugenge zirimo n’abafatanyabikorwa b’akarere nka DUHAMIC ADRI n’abandi. Abitabiriye iki gikorwa bahuriza ku kamaro k’ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina kuko bidakozwe gutyo nta rwego na rumwe rwabyishoboza rwonyine.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije, Madamu Uwamahoro Genevieve yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku miryango irangwamo ihohoterwa kugira ngo ifashwe. Yongeyeho ko iyi minsi 16 nirangira nabwo abantu bose badakwiriye gucogora kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bimwe mu bizibandwaho muri iyi minsi 16:
- Gusura no kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane
- Hazatagwa ibiganiro mu bigo by’amashuri
-Kwigisha abaturage uburyo bwo kubungabuga ibimenyetso ku wahohotewe
-Ibiganiro mu nteko z'abaturage, imigoroba y'Imiryango mu mirenge yose n'ibindi