HATASHWE AMASOKO MASHYA Y’ABAHOZE BAKORA UBUCURUZI BUTEMEWE
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage Madamu Urujeni Martine ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa LODA Madamu Nyinawagaga Claudine ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge Madamu Murekatete Patricie batashye amasoko mato abiri y'abahoze bakora ubucuruzi butemewe bwo mu muhanda (Ubuzunguzayi) yubatswe ahazwi nka Quartier Commercial.
Umwe mu bahoze bakora ubucuruzi butemewe bwo mu muhanda yavuze ko ashimira ubuyobozi bwabatekerejeho maze bukabaruhura imiruho yo kwirirwa bazenguruka Umujyi bacururiza ku izuba nta mutekano bafite, banyuranamo n’ibinyabiziga n’ibindi bibi biba mu bucuruzi butemewe.
Aba bacuruzi bakaba banemerewe kuzaherekezwa mu gihe cy'umwaka bahabwa igishoro, bishyurirwa aho gukorera bakazanahabwa amahugurwa mu rwego rwo kubafasha kwagura ubucuruzi bwabo.
Abayobozi babasabye kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe bakiteza imbere bo n’imiryango yabo kandi bakirinda icyo aricyo cyose cyabasubiza mu bucuruzi bw’akajagari butemewe.