HATASHWE AMAZU Y’ABATISHOBOYE YUBATSWE KU BUFATANYE BW’INGABO NA POLISI

Mu murenge wa Mageragere, Umudugudu wa Rugendabari uyu munsi tariki 03 Nyakanda 2025 hatashwe amazu y’abatishoboye yubatswe muri gahunda y’ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’Igihugu bigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage. 

Umubyeyi w’abana 8 akaba n’umwe mu bahawe inzu yavuze ko aho yajyaga gukodesha hose bamubazaga ngo ufite abana bangahe agatinya kubavuga kugira ngo batamwima inzu. Yashimiye Ingabo z’Igihugu na Polisi ku gikorwa bamugejejeho avuga ko atewe ishema n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu butekereza no kubadafite amikoro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yasabye ababonye inzu kuzifata neza, bakabana neza n’abaturanyi ndetse bagaharanira gukora kugira ngo bakomeze kwiteza imbere 

Mu Karere kacu ka Nyarugenge, ibikorwa by’Ingabo(RDF) na Polisi y’Igihugu byagiriye abaturage akamaro mu rwego rw’ubuvuzi no guteza imbere imibereho myiza, by’umwihariko ibi bikurikira:

  • Kubaka amazu y’abatishoboye
  • Ubuvuzi bw’amaso ku baturage
  • Ibikorwa by’ubuhinzi
  • Kubungabunga ibidukikije
  • Gusana imiyoboro y’amazi
  • Kubaka no gusana imihanda yoroheje n’ibiraro 
Back