HATASHYWE IKIRARO CYOROHEREZA UBUHAHIRANE HAGATI Y'AKARERE KA NYARUGENGE N'AKA GASABO

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gicurasi mu Murenge wa Kanyinya hatashywe ikiraro cya Nyarusange gihuza Umurenge wa Kanyinya mu Karere Nyarugenge  n'uwa Jali mu Karere ka Gasabo.

Iki kiraro gifite Uburebure bwa metero 132 gica hejuru y'Umugezi wa Yanze kikaba cyarubatswe kubufatanye bw'Akarere n'Umufatanyabikorwa Bridge to Prosperity kikaba cyaruzuye gitwaye miliyoni zisaga 133,070,000 Gifite ubushobozi bwa Toni 46 aho Umufatanyabikorwa yatanzwe Miliyoni zigera kuri Miliyoni 75,110,000 naho Akarere gatanga Miliyoni 57 n'ibihumbi 960.

Abatuye muri aka gace bakaba barashimye iki kiraro kije koroshya imigenderanire n'imihahirane y'abaturage b'Uturere twombi kuko ikiraro kigeze kuhaba cyari cyaratwawe n'ibiza ubu kugira ngo abantu bambuke bikaba byasabaga kunyura mu mazi nabwo hacagamo abadafite ubwoba ahandi hari inzira umuntu akaba yashoboraga gukora ibirometero 8 kugira ngo ashobore kugera ku ivuriro cg abana bajye ku mashuri.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere akaba yashimiye Umufatanyabikorwa Bridge to Prosperity kuri iki gikorwa cya kabiri bakoze mu karere bubaka ibiraro kandi anabizeza ubufatanye haandi hantu hatandukanye hacyenewe ibiraro, yasabye abatuye muri iki gice gufata neza iki kiraro bahawe.

Back