HATASHYWE INZU 8 ZUBAKIWE IMIRYANGO Y'ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BATISHOBOYE
Kuri uyu wa 05 Nyakanga 2021, mu Murenge wa Mageragere Akagari ka Knakuba Umudugudu wa Rugendabari habaye igikorwa cyo gutaha amazu yubakiwe imiryango 8 y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.
Iyi Mirynago yatujwe mu Mugudugu w'Ikitegererezo wa Rugendabri usanzwemo Imiryango 80 irimo 72 y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n' imiryango 8 y'ingabo zavuye ku rugamba.
Uyu mudugudu ufite ibikorwaremezo birimo amazi, umuriro w’amashanyarazi, urugo mbonezamikurire, inzu yororerwamo inkoko zigera kuri 500, n’ivuriro ry’ibanze (Poste de santé).
Mukaremera Delphine wapfakajwe na Jenoside, akaba ari umwe mu bahawe izi nzu, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bwamutekerejeho.
Ati “Ubuzima ntibwari bworoshye, sinagiraga aho kuba, nari mbayeho ncumbika hamwe banyirukana kubera kubura ubukode, ariko nyuma y’imyaka 27 u Rwanda rubohowe, ubu nanjye mbohowe ubukode, sinabona uko nshimira ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida wacu Paul Kagame, ubu nanjye ngiye kugira iwanjye”.