HIBUTSWE ABAGORE N'ABANA BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU KARERE KA NYARUGENGE
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Kamena 2021 mu Karere ka Nyarugenge hibutswe ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane cyane abagore n'abana bishwe muri icyo gihe.
Iki gikorwa cyakozwe n'abagize inzego z'abagore mu Karere cyatangijwe no gusuura Urwibutso rw Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi ahashyizwe indabo ku mva zirimo imibiri isaga ibihumbi maagana abiri mirongo itanu by'abatutsi bwiswe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.
Abitabiriye iki gikorwa banatambagijwe uru rwibutso basobanurirwa ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko yateguwe basobanuriwe ku mibanire yagiye iranga Abanyarwanda kuva mbere y'Ubukoroni, Igihe cy'ubukoroni n'uko Abanyarwanda batangiye gucibwamo ibice ndetse no muri Repubulika ya mbere n'iya kabiri n'uko zakomeje gucamo ibice abanyarwanda zikimika ivangura rishingiye ku moko ndetse n'Uturere byanashyize igihugu mu icuraburindi rya Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994.
Abagize Inzego z'abagore bakaba kandi bararemeye abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.