HIBUTSWE ABATUTSI BISHWE MURI JENOSIDE BAKAJUGUNYWA MU MAZI

Mu cyumweru gishyize ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyabarongo habereye igikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu mazi. Ni igikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku rukuta rwanditseho amazina y’Abatutsi biciwe ku mugezi wa Nyabarongo ndetse no kunamira Abatutsi bajugunywe mu mazi hashyirwa indabo mu mugezi wa Nyabarongo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis yahumurije abarokotse Jenoside, asaba abitabiriye bose kwigisha abana amateka y’ukuri kugira ngo bashobore kubaka ejo heza, asaba urubyiruko kwima amatwi abashaka kubabibamo ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ibyiza twagezeho kubera Imiyoborere myiza harimo n’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Umushyitsi mukuru: Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Hon. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier yashimye ingabo zari iza RPF Inkotanyi zabohoye igihugu ubu abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro.

Yanashimiye abarokotse Jenoside bashoboye kwihangana bagakomera, bakababarira, ubu bakaba bariyubatse,ndetse anashima Abarinzi b’Igihango bagize uruhare rwo gufasha bamwe mu batutsi kurokoka,

Yagarutse ku bukana Jenoside yateguranywe n’uruhare rw’ubuyobozi bwa Habyarimana Juvénal muri Politiki ye mbi y’amacakubiri ari nayo yaje kumuhitana.

 Yagarutse ku bugwari bw’Umuryango w’Abibumbye watereranye abanyarwanda mu bihe bikomeye ndetse n’ubw’ibihugu bimwe bitarashobora gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside,Yagiriye Urubyiruko inama zo kwiga neza no gukora rukiteza imbere, rukirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko n’ubwo hakiri abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside hanze y’igihugu cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo aho bahawe intebe na Leta ya Congo, Abanyarwanda biteguye gusigasira ubumwe bwabo.

Yibukije ko nk’uko Perezida wa Repubulika yabivuze Abanyarwanda batazongera gupfa kabiri, yizeza abitabiriye bose ko Ingabo z’Igihugu ziteguye kurangiza neza inshingano zarahiriye zo kuturinda

Back