HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABANA
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga, uyu munsi Tariki ya 20 Ugushyingo 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve yifatanyije yifatanyije n'abanyeshuri 2,447 biga ku Ishuri rya EP Intwari mu Murenge wa Rwezamenyo mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'abana ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uburenganzira bwanjye, igihe cyose”
Madamu Uwamahoro Genevieve yagize ati: “Abana nimwe musingi wo kubaka u Rwanda rw'ejo, nimwe duhanze amaso kuko nimwe muzaba abayobozi b'ejo hazaza nimwe muzusa ikivi ababyeyi banyu bateruye. Niyo mpamvu isi yose yifatanya namwe mu kwizihiza uyu munsi, hazirikanwa uburenganzira bwanyu ndetse n'inshingano zanyu mu kugira uburere buboneye”
UBURENGANZIRA BW'UMWANA
Uburenganzira bw'umwana bushingiye ku mahame yo kutavangurwa, guharanira inyungu z'umwana mu kintu cyose cyamugirira akamaro mu rwego rw'imibereho myiza, ubuzima, uburezi, umutekano n'ibindi.
Umwana agomba kugira ibimuranga, akarindwa ihohoterwa iryariryo ryose ryaba:
Irishingiye ku kubabaza umubiri
Gushengura umutima
Kutitabwaho uko bikwiye
Kuvutswa amahirwe
Irishingiye ku gitsina
Ivangura, n'ibindi.
Umwana agomba kandi kugira ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo bye no guhabwa ijambo, kugira umutimanama no guhitamo idini yishakiye; agomba kandi kugira ubwisanzure busesuye mu kwidagadura no gukina,agahabwa n'ubutabera
IBYAHA BIKORERWA ABANA
Ibyaha bikorerwa abana ni byinshi kandi amategeko yateganyirije ibihano ababikora. Bimwe muri ibyo byaha ni ibikurikira:
Gusambanya umwana
Kumukubita cyangwa kumukomeretsa ku bushake
Kumuhoza ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye
Guha umwana inzoga cyangwa itabi cyangwa kubimugurisha
Kwirengagiza inshingano z'umubyeyi cyangwa umwingishingizi nta mpamvu
Kwambura umwana ababyeyi be, abishingizi be cyangwa abo asanzwe abana na bo
Guta cyangwa gutererana umwana
Gushora umwana mu busabirizi
Kwereka umwana amashusho yerekeranye n'ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa kumwumvisha amajwi yaryo
Gukoresha umwana imirimo ivunanye itajyanye n'ikigero cye cyangwa ibujijwe ku mwana
LNSHINGANO Z'UMWANA
Abana barasabwa gukunda ababyeyi babo, kubizera kubagisha inama kuko umubyeyi ariwe wa mbere wo kwizerwa wakagombye kubitsa ibanga.
Buri mwana kandi afite inshingano agomba kuzuza mu muryango we, mu muryango mugari, mu gihugu cye, imiryango yemewe n'amategeko no mu muryango mpuzamahanga.
Umwana, hakurikijwe imyaka ye n'ubushobozi bwe, afite inshingano zo:
Gufasha ababyeyi imirimo igihe ari ngombwa,
Guharanira amahoro, ituze n'ubumwe by'umuryango,
Gubaha ababyeyi be, abamukuriye n'abayobozi igihe cyose
Gukorera igihugu cye agiha imbaraga n’ubwenge bye