HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W'ABANTU BAFITE UBUMUGA

Uyu munsi ku Itariki 3 Ukuboza 2025 mu karere ka Nyarugenge hizihijwe umunsi mukuru Mpuzamahanga w'Abantu bafite ubumuga. Ukaba wizihirijwe  mu mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge. 

Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Kigali. Umushyitsi mukuru muri ibyo birori yari Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Wungirije, Madamu Uwamahoro Genevieve.             

Mu ijambo rye, umushyitsi mukuru yashimye intabwe ishimishije abafite ubumuga bamaze kugeraho bitewe n'Ubuyobozi bwiza buharanira buri gihe icyateza imbere imibereho y'abaturage ntawe usigajwe inyuma. Yabibukije ko agaciro bahawe bagomba gukomeza kugasigasira. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije yashimiye abafatanyabikorwa barimo Itorero ry’Abaperesipiteriyeni mu Rwanda (EPR), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) na Troupe des Personnes handicapes Twuzuzanye (THT) ku ruhare rwabo muguteza imbere imiberho y'abafite ubumuga.  Batanze ihene 40, amagare 30,imbago 25,imashini 4 ku bize ubudozi ndetse hatangwa n'ibihembo ku rubyiruko rufite ubumuga rwatsinze amarushanwa y'impano bifitemo.

Back