IBIKORWA BYO KURWANYA MALARIYA N'IGWINGIRA MU BANA BIRAKOMEJE

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Madamu KAMBAYIRE  Annonciate, umukoiz muri RBC kuri uyu wa gatandatu mu gikorwa cy'Umuganda wakorewe mu Rwego rw'Akarere mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari ka Nyamweru.

Madamu KAMBAYIRE yavuze ko ibi bikorwa bifite insanganyamatsiko :Turwanye igwingira mubana bato turwanye Malariya tugire Ubuzima bwiza, bigamije kongera imbaraga muri gahunda ya Leta yo kurwanya igwingira mu bana ndetse na malariya yagaragaje ko kugeza ubu umwana 1 kubana 5 afite igwingira  kandi mugihe iki kibazo cyaba kidakemuwe uretse kugira ingaruka kuri aba bana ubwabo bizagira n'ingaruka ku iterambere ry'Igihugu.

Yibukije kandi ko mu myaka ishize  twari twaratangiye ingamba zo kurandura malariya ariko muri iki gihe byagaragaye ko umubare wabayirwaye wiyongereye kuva mu mwaka wa 2024 kandi kugeza ubu iyi mibare ntago iragabanuka ariko buriwese abigize ibye indwara ya malariya twakongera kuyihashya mu ngamba zirimo gushyirwa mu bikorwa harimo ikoreshwa ry'imiti mishya,gupima ababana n'umurwayi kugira ngo harebwe niba ntawundi wanduye ngo nawe avurwe hakiri kare,gukuraho ahantu hose hashobora kororokera imibu  kuko ariyo ikwirakwiza malariya.


Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Ingangare Alexis nawe wari witabiriye uyu Muganda yongeye kwibutasa abaturage ba kanyinya ko Ubumwe n'Ubufatanye bikwiye kuba biranga abanyarwanda  kugira ngo dukomezanye urugamba rw'iterambere,
Yagarutse kandi kungamba zo kunoza isuku ihereye kuri buri muntu,mu ngo zacu no mubuzima bwacu bwa buri munsi yibukije ko ntarugo rukwiye kuba rudafite ubwiherero kandi bumeze neza
yasabye kandi ko imyubakire ikwiye kuba ikorwa hubahirijwe amategeko,uburyo bwo kubona ibyangombwa bigenda byoroshywa umunsi kuwundi ntibikwiye ko ubu haba hari umuntu ucyubaka atahawe ibyangombwa kandi nkuko biteganywa umuntu wese wubatse mu buryo bunyuranyije amategeko ibyo yubatse bikurwaho

Back