IBITI BIRENGA 5000 BYATEWE KU MUSOZI WA KIGALI
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'imibereho myiza Urujeni Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, Uwamahoro Genevieve, Abagize Inzego z’Umutekano n’abandi bayobozi kuri uyu wa 25 Ukwakira 2025 bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kigali kuri site ya Meraneza, batera ibiti birenga 5000, mu muganda rusange.
Mu butumwa bwatanzwe abayobozi banyuranye bagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo:
Uyu muganda Rusange wabaye mu mpera z’Icyumweru gishize kuwa gatandatu wahariwe gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti cya 2025-2026, muri gahunda y’u Rwanda yo kubungabunga ibidukikije.
Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere mu Mujyi wa Kigali hazaterwa ibiti miliyoni eshatu zizabarwa harebwe ibyakuze aho kureba ibyatewe gusa. Ibi bizafasha gusigasira isuku mu bice bitandukanye ariko hanabungabungwa umwuka abantu bahumeka.