Sisiteme Imibereho ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwahurijwemo amakuru yari mu zindi sisiteme zari zisanzweho andi agenda yongerwamo uko abaturage bakomeje kwibaruza kugira ngo igire amakuru ahagije y’umuntu utuye muri buri rugo, atuma gutanga serivisi bishingira ku makuru yizewe.
- Amakuru y’urugo ari muri Sisiteme Imibereho agaragaraza ishusho y’imibereho y’urwo rugo ari na yo agenderwaho mu kugena ingano y’abagize umuryango bishyura Mituweli nk’uko ibyiciro by’Ubudehe byabigaragazaga mbere bigikoreshwa.
- Urugo rwishyura Mituweli rugomba kuba rubaruye muri Sisiteme Imibereho yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe.
- Mbere yo kwishyura Mituweli, abagize urugo babanza kureba ko urugo rubaruye muri Sisiteme Imibereho:
- Umuturage akoresha telefone agakanda *195#
- Iyo asanze urugo rutabaruye cyangwa rwanditseho amakuru atuzuye cyangwa yanditse nabi agomba gukosorwa, umuturage agana ibiro by’Akagari atuyemo;
- Urugo rutangira kwishyura Mituweli rukoresheje uburyo rwahisemo: irembo, MobiCash, SACCO cyangwa Banki ya Kigali.
- Leta yafashe icyemezo cyo guhagarika itangwa rya serivise hifashishijwe Ibyiciro by’Ubudehe, iboneraho no gushyiraho ubundi buryo bwakora neza kubirusha ari bwo Sisiteme Imibereho;
- Muri Kanama 2023 MINALOC yasohoye itangazo rimenyesha abaturage, inzego za leta n’iz’abafatanyabikorwa ko Ibyiciro by’Ubudehe bitazongera gushingirwaho mu gutanga serivise cyangwa ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose.
- Ubu Sisiteme Imibereho ni yo ikoreshwa na gahunda z’imibereho y’abaturage;