ICYUMWERU CYAHARIWE KWITA KU BUZIMA BW'UMUBYEYI N'UMWANA CYATANGIJWE
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance yifatanyije n’Abaturage b’Umurenge wa Rwezamenyo mu gutangiza Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana gifite insanganyamatsiko igita iti: “Hehe n’Igwingira ry’Umwana: Twite ku buzima bw’Umubyeyi Utwite n’Umwana, imirire, Isuku n’Isukura, dukingize abana inking zose”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere yagize ati: “Umwana wakingiwe agahabwa indyo yuzuye byanze bikunze agirà ubuzima bwiza. Uruhare rw'abagabo mu kurinda abana igwingira ni ingenzi” Yashimiye Umurenge wa Rwezamenyo ko ababyeyi bitabira kujyana abana babo mu marerero no kubakorera ibikorwa bituma bakura neza bafite ubuzima bwiza.
Iki gikorwa kirimo kuba mu gihugu hose, cyitabiriwe kandi n’Intumwa ya RBC, Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyarugenge, Abagize Inzego z’Umutekano, imbaga y’abaturage, Ababyeyi n’abana babo cyibanze ku burumwa bukurukira:
Uwari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) yakanguriye abagabo kurushaho kugira uruhare mu gukurikirana ubuzima bwumwana numubyeyi.