IMIBIRI Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI IHERUTSE KUBONEKA MU MURENGE WA RWEZAMENYO YASHYINGUWE MU CYUBAHIRO

Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’Umutekano bifatanyije na IBUKA mu Karere Ka Nyarugenge mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Rwezamenyo cyabaye ejo hashize Tariki 07 Ukuboza 2025. Ni igikorwa cyabereye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro. 

Umushyitsi mukuru muri uyu iki  yari Bwana Ingangare Alexis, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge.

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yihanganishije imiryango yaherekeje mu cyubahiro ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi abizeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, aboneraho no gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’ingabo zari iza RPF zahagaritse Jenoside zikimika ubumwe bw’Abanyarwanda aho buri munyarwanda atagihagurutswa mu ishuri abazwa ubwoko bwe cyangwa ngo ahabwe akazi bitewe n’uwo ari we.

Yishimiye ko ubumuntu bwatsinze ubugome, ukuri kwatsinze ibinyoma kandi ubumwe bwatsinze amacakubiri ndetse yibutsa abari aho bose ati: “gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abacu ni inshingano zacu ngo tubasubize agaciro bambuwe, nta na rimwe tuzareka kwibuka no guha icyubahiro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yjeje Abitabiriye iki gikorwa ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buzakomeza kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibisa nayo byose, anabasezeranya ko buzakomeza gukora ibishoboka byose abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bataragezwa imbere y’Ubutabera bakahagezwa ndetse ko buzakomeza kuba hafi imiryango yarokotse Jenoside hagamijwe kuyifasha kubaho neza.

Back