IMIBIRI Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YASHYINGUWE MU CYUBAHIRO
Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 25 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Mirenge ya Kanyinya, Mageragere na Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Depite Kalisa Jean Sauveur, Depite Icyitegetse Venuste, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve, Abagize Inzego z'Umutekano, IBUKA, Imiryango y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'imbaga y'abaturage baje gufata mu mugongo ababuze ababo
Mu murenge wa Mageragere habonetse imibiri 3, mu Murenge wa Kanyinya haboneka 8 mu gihe mu Murenge wa Nyarugenge habontse imibiri 14.
Muri iki gikorwa, abafite amakuru ku hajugunywe Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bongeye gusabwa kuyatanga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro. Ubu imibiri iboneka ahanini biturutse ku bikorwa remezo byubakwa maze baba basiza bakayibona.