IMIHIGO IKWIYE KUBA IDUHANGAYIKISHA
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana INGANGARE Alexis kuri uyu wa gatanu, ubwo yakoranaga inama n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abakozi bakurikirana imihigo itandukanye ku rwego rw'Akarere.
Muri iyi nama yarigamije kureba aho Imihigo y'Akarere muri uyu mwaka wa 2025-2026 igeze ishyirwa mu bikorwa cyane ko ubu hasojwe igihembwe cya kabiri cy'umwaka.
Mu ijambo yagejeje kubitabiriye iki gikorwa Umuyobozi Nshingwabikorwa yabakanguriye kurazwa ishinga n'ibyo biyemeje gukora cyane ko biba byavuye mu byifuzo by'abaturage b'Akarere kutabigeraho rero ari ukutagera ku ntego y'abagutumye kandi ubundi utageze ku ntego yakabaye anabibazwa akagaragaza impamvu itagezweho haba harimo n'uruhare rwe akabiryoza.
Umuyobozi Nshingwabikorwa akaba yongeye kugaragaza ko guhyira Umuturage ku isonga ari no gukora ibyo mwumvikanye.
Muri uyu mwaka wa 2025-2026 Akarere ka Nyarugenge kakaba gafite imihigo 121, iri mu nkingi y'Ubukungu, Imibereho myiza, Imiyoborere myiza n'Ubutabera.