IMIRYANGO 27 YAHAWE INZU ZO GUTURAMO MURI GAHUNDA YO KUVUGURURA IMITURIRE KURI MPAZI
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Ngabonziza Emmy yashikirije imiryango 27 ituye mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega kuri ruhurura ya Mpazi inzu za kijyambere zifite agaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Izi nzu zubatswe muri gahunda yo kuvugurura imiturire mu nkengero za mpazi aho amazi yari asanzwe arenga mpazi mu gihe cy’imvura akagera mu ngo z’abaturage ndetse agasenya inzu zimwe na zimwe,
Ubuyobozi bukaba bwarashyizeho gahunda yo kubakira abaturage bahatuye mu butaka bwab hakubakwa mu buryo bwiza ku buryo mpazi itazongera kubasenyera.
Nkuko byagaragajwe n’Umuyobozi Nshingwbaikorwa w’Akarere iyi gahunda yo kuvugurura imiturire kuri mpazi iri muri gahuda z’Umujyi wa Kigali zigamije kuvugurura imiturire ahantu h’akajagari n'ahandi hagiye haturwa mu buryo butameze neza