IMIRYANGO 270 IRI MU RUGENDO RW’ISANA MITIMA MU KARERE KA NYARUGENGE KU BUFATANYE NA ADEPR
Ibi ni bimwe mu byagarutseho mu giterane cy’isana mitima cyakozwe n’Itorere ADEPR mu Karere ka Nyarugenge kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022. Umushumba w’Ururembo rwa Kigali Bwana Rurangwa Valentin yagaragaje ko Itorero ADEPR ritasigaye inyuma muri gahunda yo kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi ko muri uyu mwaka bafite imiryango 270 iri mu rugendo rw’isana mitima ndetse muriyo 40 ikaba yarakoze igikorwa cyo gusaba imbabazi kubakoze Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzitanga kubo yagizeho ingaruka cyabereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2022.
Umuyobozi w’Itorero ADEPR mu Rwanda Bwana Ndayizeye Isaïe yagaragaje ko ari ngombwa ko mu Itorereo baganira k’Ubumwe , Ubudaheranwa n'isanamitima nk'abantu bavuga ko bakurikiye Yesu kandi kumukurikira bikaba bisaba guhuza umutima n’abavandimwe bawe kandi muvuga rumwe. Yongeye gusaba abakirisitu ba ADEPR guca bugufi, bagakundana, buri wese akamenya inshingano ze kandi akazishyira mu bikorwa, bagaharanira kuba mu cyerekezo cy’Igihugu kandi bashyira hamwe imbaraga.
Umuyobozi Nshingwabiorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy wari witabiriye iki gikorwa yashimye gahunda yatangiye muri ADEPR y’Urugendo rw’isana mitima no kongera kunga abanyarwanda aho yagaragaje ko gutanga amakuru kubyabaye muri Jenoside ari imwe mu nzira yo gukira ibikomere kubo yahekuye ndetse n’abayigizemo uruhare.
Yibukije abitabiriye igiterane ko uyu munsi dukwiye kuba dushima n’Imana yaduhaye Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame bwaje bwigisha neza urukundo nk’urwo dusanga muri za Bibiliya abakiristu bakoresha hakabaho kurwanya ibyatandukanye abanyarwanda byose aho biva bikagera, uyu munsi tukaba turi mu rugendo rw’Iterambere kuko turi umwe.
Iki giterane cy’isana mitima kikaba cyarateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyarugenge n’ Itorero ADEPR muri gahunda y’ukwezi turimo k’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.