IMIRYANGO 8 Y'ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BATUJWE
Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Nyakanga mu Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Nyarurenzi, hatanzwe amazu 8 ku Miryango y'abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.
Iki gikorwa cyahujwe no gusoza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi kikaba cyarateguwe kubufatanye na AVEGA AGAHOZO.
Mu ijambo ry'ikaze muri iyi gahunda Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Ngabonziza Emmy yagarutse ku bugome bwakoranywe Jenoside nkaho muri uyu Murenge wa Mageragere iki gikorwa cyabereyemo hari hatuye Abatutsi basanga 7000 hakaba hararokotse gusa 120, yagaragaje ko ibikorwa byo kwibuka no gufasha imiryango y'Abacitse ku Icumu rya Jenoside bikomeje aho uyu mwaka Twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi habonetse imibiri 180 ahantu hatandukanye mu Karere ishyingurwa mu cyubahiro ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro , harangijwe imanza za Gacaca 146, zanabaye n'umwanya wo guhuza Imiryango y'abagize uruhare muri Jenoside n'abayirokotse.
Umuyobozi wa AVEGA AGAHOZO, Madamu Mukabayire Valerie yashimye ingabo zari iza RPF Inkotanyi ku rugamba za rwanye kugira ngo zirokore Abatutsi bicwaga, yashimye byimazeyo abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gufasha abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorerwe Abatutsi cyane cyane intwaza n'abapfakazi.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'imibereho myiza, witabiriye igikorwa cyo gusoza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko nubwo dusoza iyi minsi ariko tutaba dutangiye igihe cyo kwibagirwa kuko duhora twibuka, Yagaragaje ko nk'Ubuyobozi bw'Umujyi bazakomeza gushyira ingufu mu bikorwa byo gushyigikira Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi,gukurikirana Gahunda zigamije Ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse no guhana abakomeze kwinangira bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y'Umuryango no guteza imbere umunyarwanda kazi, yagaragaje ko kwibuka nyako ari uguharanira ko Jenoside itazongera kuba,guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda twubaka Umuryango uzira amacakubiri.
Muri iki gikorwa AVEGA ikab ayarageneye Akarere inkunga y'Ubwisungane mu kwivuza ndetse Imiryango 20 ihabwa inka muri gahunda ya Girinka.