IMIRYANGO YAHUYE MURI GAHUNDA Y'UMUGOROBA W'IMIRYANGO

Kuri iki cyumweru mu Midugudu yose y'Akarere hakozwe ibikorwa by'Umugoroba w'Umuryango, muri ibi bikorwa bagize Umuryango bakaba baganiriye ingingo zitandukanye zirimo  

1. Urubohero ruvuguruye ( ahaganiriwe uko hakemurwa ibibazo bijyanye no kurwanya  ihohoterwa n’ inda ziterwa abangavu no guca ubuzererezi mu miryango)

2. Ubukangurambaga kuri mutuelle de sante 

3. Kwizigamira muri gahunda ya Ejo heza

4. Kurwanya amakimbirane mu Miryango,.....

Umugoroba w’ Imiryango uba buri cyumweru cya 3 cy’ ukwezi aho abagize Imiryango bashobora guhurira ku rwego rw'Umudugudu bakaganira kubibazo bitandukanye byugarije umuryango aho batuye ndetse n'uko byakemurwa`

Umugoroba w'Imiryango ukaba ari inyito yasimbuye Akagoroba k'ababyeyi nyuma y'uko bisabwe n'abaturage kuko byagaragaragara ko wasangaga iki gikorwa giharirwa ababyeyi b'Abagore gusa.

Back