INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE Y’AKARERE KA NYARUGENGE YISHIMIYE IBYO YAGEZEHO

Mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore yo mu karere ka Nyarugenge yateranye kuwa gatanu tariki ya 13 Nzeli 2024, Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Nyarugenge (CNF) bwishimiye uruhare rw’abagore mu guteza imbere akarere kabo, hanashimirwa abafatanyabikorwa bakorana umunsi ku munsi, barimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’imiryango itagengwa na Leta. Abagize CNF Nyarugenge bijeje kandi ko n’imihigo bahize y’umwaka 2024/2025 nayo izagerwaho.

Uretse Umuyobozi w’Inama y’Igihugu mu karere ka Nyarugenge, Madamu Agatesi Marie Laetitia, iyi nama yari irimo abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore baturutse mu mirenge yose ya Nyarugenge uko ari icumi n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve, umuyobozi wa Polisi ndetse n’umuyobozi wa PSF mu karere.

Abari mu nama barebeye hamwe Imihigo ya Mutimawurugo y’umwaka ushize wa 2023/2024 n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, bishimira ko yagezweho ku kigero cyo hejuru cyane. Umurenge wa Gitega ukaba ni wo wahize indi mu gushyira mu bikorwa imihigo ya ba Mutimawurugo muri aka karere.

IBYARI BIKUBIYE MU MIHIGO BA MUTIMAWURUGO BASOJE

  • Kugira Umudugudu Ntangarugero mu Murenge
  • Ibikorwa bigamije impinduka n’iterambere rirambye, bikaba byarafashije mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana
  • Kuzamura umubare w’abana barererwa mu bigo mbonezamikurire
  • Kurwanya amakimbirane mu miryango no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye
  • Gushishikariza abagore gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze.

IBIKORWA BIKUBIYE MU MIHIGO BAHIZE

  • Gushishikariza abagore gukoresha ikoranabuhanga
  • Gushishikariza abagore kugana ibigo by’imari
  • Gushishikariza abagore kwitabira kwiga imyuga
  • Gufasha abagore kugera ku isoko ry’umurimo
  • Gukangurira abagize umuryango kwimakaza umuco w’isuku n’isukura
  • Kubaka imiryango itarangwamo imirire mibi n’igwingira ry’abana
  • Ubukangurambaga bwo kubaka umuryango uzira ihohoterwa rikorerwa mu muryango
  • Kurandura ubuzererezi bw’abana
  • Ubukangurambaga bugamije gukumira inda ziterwa abangavu
  • Gushishikariza abagize umuryango kubaka umuryango uzira amakimbirane, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye
  • Gushishikariza abagize umuryango kwitabira gahunda ya Ejo Heza no kwishyura ubwisungane mukwivuza.

Mu dushya Inama y’Igihugu y’Abagore itegura gukora mu mwaka wa 2024/2025, harimo gushinga itorero ry’abagore ribyina Kinyarwanda no guha imbaraga iryo bashinze ry’abana ryitwa Uruyange.

Back