ISOKO RYA MPAZI RYASHYIKIRIJWE ABATURAGE
Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Murenge wa Gitega habaye igikorwa cyo gutanga ibibanza byo gucururizamo ku bacuruzi mu Isoko rishya rya Mpazi. Iri ni isoko Umujyi wa Kigali wubatse kugira ngo abaturage bo mu bice byegereye Umudugudu wa Mpazi ndetse n’abatuye muri uwo mudugudu babashe guhahira hafi batagombye gukora urugendo rurerure.
Bwana Mugambira Etienne yavuze ko iri soko rizagirira akamaro abaturage bose ariko cyane cyane abo mu Kagari ka Akabahizi kegereye ririya soko kakaba kagizwe n’imidugudu 12.
Iri soko rigizwe n’ibice 4:
Umwe mu bahawe ibibanza akaba anatuye muri uwo mudugudu yagize ati: “Twatujwe muri uyu mudugudu turanezerwa cyane ariko nacururizaga kure bikamvuna none rero ubu ndanezerewe cyane kuko akazi kanjye ko gucuruza ibiribwa nzajya nkakorera hafi y’aho ntuye”
Iri soko rigizwe n’ibibanza byose hamwe bigera kuri 520.