ITSINDA RIKURIKIRANA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE KU MUJYI WA KIGALI BASUYE AKARERE KA NYARUGENGE
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije ka Nyarugenge Madamu Uwamahoro Genevieve n’abagize Task Force ikurikirana ibibazo bibangamiye Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025 bakiriye Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bibangamiye Imibereho Myiza y'Abaturage ku rwego rw’Umujyi wa Kigali aho baje kureba uko Akarere karimo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Nyuma yo ghura n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Abagize Itsinda rikurikirana ibibazo bibangamiye Imibereho Myiza y'Abaturage ku rwego rw’Umujyi wa Kigali basuye Imirenge ya Kimisagara Nyarugenge na Rwezamenyo. Hasuwe abaturage bakemuriwe ibibazo ndetse banareba imikorere ya Task force zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ku rwego rw’Imirenge n’Utugari.
BIMWE MU BYARANZE URUZINDUKO:
Abagize Itsinda rikurikirana ibibazo bibangamiye Imibereho Myiza y'Abaturage ku rwego rw’Umujyi wa Kigali batanze inama zitandukanye ku byo babonye cyane cyane aho basabye ko hakihutishwa icyemurwa ry'ibisigaye bitarasozwa nabyo bigakemuka.