KANYINYA: BIZIHIJE UMUNSI W’IMBONEZAMIKURIRE Y’ABANA BATO

Mu mpera z’Icyumweru gishize, mu Murenge wa Kanyinya habereye igikorwa cyo Kwizihiza umunsi mbonezamikurire y’Abana bato mu Karere kacu ka Nyarugenge ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndera Neza Nkure Nemye”. Muri iki gikorwa hakozwemo ibikorwa binyuranye birimo:

•Hatanzwe ubutumwa ku mbonezamikurire y’abana bato

•Hatanzwe amatungo magufi n’amanini hagamijwe kurwanya imirire mibi

•ECD ya Rwakivumu yahawe ibikoresho, ibiribwa n’amata

•Abayobozi bagaburiye abana indyo yuzuye

Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere kacu ka Nyarugenge, Murebwayire Betty ari kumwe n’Umufatanyabikorwa Pan African Empowerment Rwanda bifatanyije n’Abaturage b'Umurenge wa Kanyinya mu kwizihiza uyu munsi mbonezamikurire y’abana bato ,

Akarere ka Nyarugenge gafite amarerero 367 arimo abana bose hamwe 21,401 ku bana 22,051 babaruwe bafite imyaka 3-6 (97.5%): Abakobwa 10,894, abahungu 10.5077.

Aya marerero yashyizweho kugira ngo uburere bw’Umwana w’Umunyarwanda burusheho kwitabwaho akiri muto cyane, bityo bimurinde kugwingira no kurwara izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi.

N’ubwo kandi iyi gahunda yashyizweho, turacyafite imbogamizi, harimo: 

  • Kubona amikoro ahagije yo guhemba abarezi.
  • Abana bari mu miryango batitabira ECD
  • Amarerero amwe namwe adakora buri munsi
  • Ababyeyi batitabira gutanga agahimbazamusyi gafasha kugaburira abana no guha abarezi agashimwe
  • Hari n’imidugudu itarabona amarerero ;
  • Ibikinisho n’imfashanyigisho bidahagije;

Umuyobozi w’Imirimo Rusange yagize ati: “Ibi nk’ubuyobozi bw’Akarere turabizeza gukomeza kubishakira ibisubizo kandi bizaboneka ku bufatanye bwacu n’abafatanyabikorwa muri iyi gahunda

Yasoje asaba ababyeyi kwitabira iyi gahunda kugira ngo Akarere kabashe kugira abana bazira igwingira, bafite isuku, bityo icyizere cyo kuzagira Abaturage beza b’ejo hazaza kirusheho kuba cyinshi. Yashimiye Abafatanyabikorwa b’akarere muri iyi gahunda, avuga ko umusanzu wabo ari ingirakamaro kandi utanga umusaruro ugaragara, 

Back