KANYINYA: HABAYE IGIKORWA CYO KWIBUKA ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Kuri iyi tariki ya 11 Mata 2022 habaye igikorwa cyo kwibuka mu murenge wa Kanyinya. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Pudence n’Abayobozi Nshingwabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge, inzego z’Umutekano, Abahagarariye IBUKA n’abandi.

Habanje gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo mu Nzove aharoshywe Abatutsi benshi. Hanashyizwe indabo ku rwibutso ruri ku musozi wo mu Kana ahiciwe Abatutsi benshi nyuma yo gukoreshwa inzira y'umusaraba bavanwa ahahoze Segiteri Kanyinya bavuye i Jali na Shyorongi.  Ahandi hashyizwe indabo ni mu rugo rwa Nyakwigendera Mukarumanzi ahiciwe Abatutsi batwitswe bari bahahungiye baturutse  Shyorongi, Rutonde na Jali bizeye ko bahabona ubuhungiro kuberako bahasengeraga ariko bicwa urwagashinyaguro

Mu  butumwa bwe, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Bwana Rubingisa Pudence yihanganishije abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Kanyinya no mu gihugu hose ndetse ashimira Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Yakomeje asaba abari aho bafte icyo bazi kuri Genocide gutanga amakuru aho yagize ati: “Ndibutsa twese duteraniye hano ko gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge kandi tukibuka bitari ukurangiza umuhango ahubwo biturimo koko”

Mu buhamya bwe, Bwana Karamage Jean Damascene warokokeye ku musozi wa Kana mu Murenge wa Kanyinya yasangije abitabiriye  kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kanyinya uko ubuyobozi bwatereranye abicwaga bukabashuka ko bagiye gusangishwa Inkotanyi ariko bikarangira bishwe.

Back