KANYINYA HIZIHIJWE UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy ari kumwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye kuri uyu wa 01 Gashyantare 2024 bifatanije n'abaturage b'Umurenge wa Kanyinya mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z'Igihugu. Uyu munsi hizihijwe ku nshuro ya 30 Umunsi w’Intwari z’Igihugu, hagamijwe gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko indangagaciro zishimangira umuco w’ubutwari mu Rwanda.

Mu Kwizihiza Umunsi w’Intwari z'Igihugu ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge byabereye mu murenge wa Kanyinya birangwa n’ibikorwa binyuranye birimo Igikorwa cyo kuremera Umuturage witwa Karangwa Faustin washyikirijwe Inka yo korora ngo arusheho kwiteza imbere, ibikorwa byo guhemba Imidugudu y'Indashyikirwa mu mihigo ahashimiwe abaturage b'umudugudu wa Mubuga na Nyakirambi bishyuye ubwisungane mu kwivuza 100%. Abaturage b'Umudugudu wa Nyamweru nabo bashimiwe kuko biyubakiye ibiro by'Umudugudu ndetse n'Irerero ry'Abana

Mu ijambo rye, Bwana Ngabonziza Emmy yibukije abari aho cyane cyane Urubyiruko ko rugomba gukunda igihugu, rukakirwanira, rukanagiteza imbere mu buryo bushoboka bwose, asaba abakuze kwigisha abana babo indangagaciro z’ubutwari no kubana amahoro hagati yabo. Yasoje agira ati: "Iyo tutagira abakurambere b’Intwari ntituba dufite u Rwanda kuko abo bakurambere aribo bimanye u Rwanda bakarurinda abanzi"

Back