KANYINYA HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA

Mu murenge wa Kanyinya uyu munsi tariki ya 20 Kamena 2024 hizihirijwe ku rwego rw'Akarere kacu ka Nyarugenge Umunsi wahariwe Imbonezamikurire y’abana bato ku nsanganyamatsiko igira iti: “Isibo Igicumbi cy’Imikurire y’Umwana”. Uyu munsi kandi wahujwe n’Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika wo ufite insanganyamatsiko igira iti: "Uburere kuri bose, igihe ni iki"

Muri iki gikorwa, ku bufatanye n'abafatanyabikorwa b’Akarere kacu ka Nyarugenge barimo USAID/Gikuriro Kuri Bose hahembwe Ikigo nderabuzima cya Rugarama cyashishikarije ababyeyi kwipimisha inda, Umujyanama w'ubuzima ndetse ababyeyi bafite abana bato bahawe inkoko n'imigina y'ibihumyo mu kurwanya imirire mibi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije, Madamu Uwamahoro Genevieve yashimiye abafatanyabikorwa barimo USAID/GikuriroKuriBose ku bikorwa byo kurengera abana, asaba ababyeyi kwitabira gahunda mbonezamikurire y’abana anasaba abafatanyabikorwa kwiga uburyo abakora mu mavuriro n'amasoko bakwegerezwa amarerero.

Bwana Nyandwi Jean Paul, umukozi muri NCDA mu ishami rishinzwe imikurire, kurinda no kurengera umwana yavuze ko abagabo bagenda biguru ntege mu kwita ku mikurire y’umwana bikanashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe. Yagize ati: "ubushakashatsi bwagiye bwerekana ko ababyeyi b'abagabo batitabira cyane kugiramo uruhare, ubu turi gukora ubukanguramabaga kugirango ababyeyi b'abagabo bagire uruhare, ntibibe mu guhahira abana, kubashakira imyenda yo kwambara, ibyo kujyana ku ishuri ku bamaze gukura ahubwo ababyeyi b'abagabo batangire mu gihe umwana bakimutwite, batangire mu gukangura ubwonko mu kumuririmbira, kumuvugiriza ibihozo, bakine n'umwana, kumukingiza, kumugirira isuku, kumutoza uburere bwiza hakiri kare, ibyo byose umubyeyi w'umugabo biramureba".        

Back