KANYINYA IMIRYANGO 8 YASHYIKIRIJWE INKA ZATANZWE NA SERENA HOTEL
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere kacu ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis ari kumwe n’Umufatanyabikorwa Serena Hotel kuri uyu wa 24 Kamena 2025 batanze inka 8 ku miryango 8 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na bamwe mu bagize uruhare mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside bavuye ku rugerero.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kanyinya kikaba cyitabiriwe n’Inzego zinyuranye ndetse n’imbaga y’abaturage bo mu murenge wa Kanyinya.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yasabye abahawe inka kuzifata neza zikororoka maze bakoroza na bagenzi babo bigatuma bikura mu bukene.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kigali Serena Hotel, Herman Mwasaghua yavuze ko nk’ikigo cy’ubucuruzi bafite n’inshingano zo kwita ku bagize umuryango mugari mu bikorwa bibateza imbere by’umwihariko abarokotse Jenoside n’abayihagaritse. Ati “Uyu munsi twatanze inka umunani dushaka gufasha abarokotse Jenoside mu mibareho yabo mu bushobozi dufite. Twazirikanye kandi ababohoye Igihugu bakarwana kugira ngo uyu munsi tubashe kuba duhagaze hano. Twumva tubafiteho izo nshingano nk’ikigo cy’ubucuruzi ndetse tuzakomeza gutanga uwo musanzu kandi twishimira kuba dukorera mu Rwanda nk’ahantu horohereza ishoramari.”
Abahawe inka bagaragaje ibyishimo cyane ko bahawe inka nziza nabo biyemeza kuzifata neza no kuzakamira abo baturanye ndetseno kuboroza.