KANYINYA NA MAGERAGERE MU BIKORWA BYO KURWANYA MALARIA

Malarira ni indwara irimo kuzamuka muri ibi bihe cyane cyane mu Mirenge ya Mageragere yegereye umugezi wa Nyabarongo n’Umurenge wa Kanyinya uhana imbibe n’Igishanga cya Nyabugogo ndetse n’umugezi wa Nyabarongo. Nk’uko bisanzwe bizwi imibu yororokera mu bidendezi, ibishanga n’ibihugu.

Kubera iyi mpamvu yavuzwe haruguru, kuri uyu wa 10 Werurwe, 2026, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) na Strive Foundation Rwanda mu Mirenge ya Kanyinya na Mageragere hatangiye igikorwa cyo gutera umuti wica agakoko k’umubu gatera malaria mu ngo zose zo mu Mirenge ya Kanyinya na Mageragere. 

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve yasabye abaturage kwitabira iki gikorwa no korohereza Abajyanama b’ubuzima barimo gutera umuti babaha ikaze mu ngo zabo kugira ngo babaterere umuti mu rwego rwo kubarinda Malariya. 

Akarere ka Nyarugenge kagizwe n’Imirenge 10, utugari 47.

Iyo Mirenge ni iyi ikurikira:

  • Mageragere
  • Kanyinya
  • Kigali
  • Nyamirambo
  • Nyakabanda
  • Rwezamenyo
  • Gitega
  • Kimisagara
  • Nyarugenge
  • Muhima
Back