KARUKORO: GAHUNDA Y’IGIKONI CY’UMUDUGUDU IRAKOMEJE

Abana bagaragaweho n’Imirire mibi hirya no hino mu Karere kacu ka Nyarugenge bakomeje kwitabwaho muri gahunda yiswe “Igikoni cy’Umudugudu”. Uyu munsi Tariki 21 Ukwakira 2025 mu kagari ka Gasharu mu mudugudu wa Karukoro, Umurenge wa Nyamirambo, ku bufatanye bw’abaturage hateguwe igikoni cy’umudugudu kigeze ku munsi wacyo wa cyenda (9) kikaba kitabirwa n’abana umunani.

Bwana Tito Buhoro, Umuyobozi umwe mu batuye Akagari ka Gasharu yasuye abari muri iki gikorwa maze asaba ababyeyi gushyiramo imbaraga bagakomerezaho kugirango abana batazasubira inyuma dore ko hari uwagarutse mu gikoni yari yarakivuyemo. Yanasabye Abajyanama b'ubuzima ba Karukoro kubyitaho kugira ngo abo bana bave mu mirire mibi kandi ababyeyi babo bigishwe gutegura indyo irimo intungamubiri ituma abana bakomeza gukura neza. 

Ibyakozwe:

  • Abashyitsi baganirije ababyeyi uko bazakomeza kwita ku bana igihe bazaba basoje igikoni kuko ibitegurwa mu gikoni ibyinshi ni ibisanzwe uretse amata n'imbuto.
  • Ababyeyi bamwe nabamwe iyo muganiriye bakubwira ko impamvu abana babarwarana ari uko abagabo bababyaranye nabo baba barabataye inshingano zikababana nyinshi
  • Ababyeyi bibukijwe kandi ko bagomba kwirinda amakimbirane kuko nayo ateza imirire mibi mu bana ndetse bigatuma abagabo bahitamo kubata
  • Ababyeyi bibukijwe ko indyo yuzuye ku mwana utararenza imyaka 2 igendana no konka.

Imbogamizi

  • Gukererwa cyane kwababyeyi bitabira igikoni bamwe bakaza babanje kuruhanya
  • Gusiba kwa hato na hato ku babyeyi bamwe na bamwe
  • Bamwe mu babyeyi bafite Ipfunwe ryo kuba bararwaje imirire mibi.
Back